Yesu N' Urutare Rwacu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu N' Urutare Rwacu

[1]
Yesu n' urutare rwacu, N' ubwugamo bw' umugaru;
Ni w'udukiz' amakuba, N' ubwugamo bw' umugaru.

Gusubiramo:
Rutare rwisungwa n' abantu!
Gicucu cy'uburuhukiro!
Muyobozi mwiz' utayobya!
Ubwugamo bw' umugaru.

[2]
Ankiz' amakub' iteka, N' ubwugamo bw' umugaru.
Nta cyontinya turi kumwe, N' ubwugamo bw' umugaru.

[3]
Imivu n' isum' itera, N' ubwugamo bw' umugaru.
N' Umukizawacu mwiza, N' ubwugamo bw' umugaru.

[4]
Rutare rwiza rushimwa! Ubwugamo bw' umugaru!
Jy' utuvuna mumakuba! Ubwugamo bw' umugaru.