Urukundo Rw' Imana Yacu

[1]
Urukundo rw' Imana yacu, Nta muntu warurondora,
Rusaguts' ikirere cyose, Rugera no munsi y' isi.
Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu,
Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.

Gusubiramo:
Mbeg' urukundo rutangaje, Rutagir' urugero,
Abera bazaruririmba, Ibihe bidashira.

[2]
Ubw' ibihe bizah' ibindi, N' ubwami bw' isi bwashize,
Abantu bakanga gusenga, Amabuy' azaririmba.
Urukundo rw' Imana yacu, Ntabwo rurondoreka,
Rwacunguy' abo mw' isi bose, Ruzaririmbw' iteka.

[3]
Inyanja zose zaba wino, N' ijuru ryab' impapuro,
Tukandikisha agati kose, Umuntu wes' akandika,
Ntabwo rwabon' aho rukwirwa, Rusaguts' ikirere.