Nyemerera Ngendane Nawe

[1]
Nyemerera ngendane nawe, Mana, Nk' ukw' Enoki yagenje.
Nyoboresh' ukuboko kwawe, Unyerekez' ah' ushaka hose.
Nubw' inzir'itagaragara, Nkomeze njyane nawe, Mwami.

[2]
Ntabwo nahangara kugenda, Ntari kumwe nawe, Mukiza;
Nagoswen' abanz' igihumbi; Dor' imitegw' intaye hagati.
Burije rwose,ntihabona; Nkomeze njyane nawe, Mwami.

[3]
Ninguma mu maboko yawe, Sinzaba ncyitaye ku by' isi;
Ntakindi nziratana rwose. Keretse wa musaraba wawe,
Ngez' ubwo nzager'i Sioni; Nkomeze njyane nawe, Mwami.