Mwami, Umurab' Urakaze

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mwami, Umurab' Urakaze

[1]
Mwam' umurab' urakaze, Urakhorera cyane.
Ntabuhungiro nta bwugamo, Bw' umuzajoro nk' uyu.
Mbese kotugiye gupfa, Nawe wiryamiye?
Dor' umuraba waby' icyago,Tugiye kurengerwa.

Gusubiramo:
S. na A.:
Umurab' uranyumvira rwose. Utuze,
T. Na B.:
Umurab' uranyumvira rwose.
U-tuze - ze - tuze
Bose:
Nib' ar' umurab' usheg' utyo,
Cyangwa daimoni cyangwa s' abantu,
Nta maziyabashakurengera
Ubwat' Umwami wa byos' arimo
Dore byose biranyumvira. Bituze, Bituze.
Dore byosebiranyumvira, Biratuza

[2]
Mwami mfit' agahind' ubu, N' umubabaro mwinshi,
Umuraba urandengeye, Mwami tebuk' unkize.
Isuri y' ibyahabyanjye, Dor' irantembanye,
Ndarenganye, Ndarenganye rwose,Mwami tebuk' unkize.

[3]
Mwam' umurab' uratuje, Ubu nta bwoba mfite.
Hamazeno gutamuruka, Mfit' ibyishimo byinshi.
Nuko, Mwamindakwinginze, Ntunsige jyenyine,
Nduhukire mur' iki cyambu,Kirimw' amahoro masa.