Amahoro Masa

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Amahoro Masa

[1]
Umutima wanj' urasingiz' Imana,
Mu ndirimbo y' umunezero,
Nifitiy' amahoro ava mw' ijuru,
Yuzuye mu mutima wanjye.

Gusubiramo:
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany' ubugingo bwanjye,
N' urukundo rutarondorwa.

[2]
Nifitiy' amahor' arut' ubutunzi,
Yuzuye mu mutima wanjye,
kandi nta muntu wabasha kuyanyaga,
Ntawe n' aho yakwigir' ate!

[3]
Yambereye ubuhungiro nijoro,
Bituma mb' uwa Yesu gusa,
Nta cyampangara ku manywa na nijoro,
Ntacyo rwose haba na gito.

[4]
Reka mvug' ibya wa mudugudu mwiza,
Uwo nzabona nkanezerwa,
Mu ndirimb' abera bazaharirimbir'
Imwe n ' iyi ngiyi wumva ngo:

[5]
N' ubwo nanyuraga makuba y' isi,
Nkabur' umunt' umpumuriza,
Umukiza wanjye n' inshuti y' ukuri,
Yangoteshej' amaboko ye.