Mbes' Urashaka Kunesh' Ibyaha

[1]
Mbes' urashaka kunesh' byaha? Izer' amaraso ya Yesu.
Mbes' urashaka kumeny' insinzi? N' amaraso y' umukiza.

Gusubiramo:
S. na A:
Har' imbaraga mu maraso,
Y' Umwana w'Intama;
Har' imbaraga mu maraso,
Ya Yes' umwana w' Imana.
T. na B:
Koko har' imbaraga mu maraso ...
Y'Umwana... w' Intama;
Koko har' imbaraga mu maraso,
Ya Yes' Umwanaw'Imana.

[2]
S' urashaka gukir' ubwibone? Izer' amaraso ya Yesu;
Ngwin'umusange ku musaraba, Akwejesh' amaraso ye.

[3]
Mbes' urashaka kujya wera de? Izer' amaraso ya Yesu.
Icyakwez' ibizinga by' ibyaha, N' amaraso y' Umukiza.

[4]
Urashaka gukorera Yesu? Izer' amaraso y' akiza.
Urashakakujy' umusingiza? Izera ya maraso ye.