Niba Mvug' Ijambo Rito

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Niba Mvug' Ijambo Rito

[1]
Niba mvug' ijambo rito, Rihumuriz' abandi,
Niba ndirimb' indirimbo, Ntibongere kwiheba.
Gusubiramo:
Mana mfasha mvuge neza,
Mpa n' indirimbo nziza,
Mbashisha kuranurura,
Ngo byumvikane hose.

[2]
Niba urukundo rwanjye, Rwahumuriz' abandi,
Niba nagir' icyo nkora, Kikunganir' abandi.

[3]
Niba nkor' umurimo, Ukaruhur' abandi,
Mana mp' urukundo rwinshi, Rutume mfah' abandi.