Har' Amakuru Meza

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Har' Amakuru Meza

[1]
Har' amakuru mez' amenywa n' abagenzi, Bazerera kure y' iwabo,
kub' Umukiza yenda kuza mu bwiza bwe, Kand' agiye kwim' ingoma ye.

Gusubiramo:
Azaza, Ndabizi kw' azagaruka, Nuk' azaza rwos' azaza.
Abagenzi bose barembye, Bazakir' umukiza n' aza kwima.

[2]
Ibituro by' abera bos' uko bangana, Byose bizakingurwa rwose;
kand' inteko z' abasinzira mu kuzimu, Bazongera gutura kw' isi.

[3]
Nta kizadutanya mur' iyo si nshya nziza, Tuzaririmb' uko twakize.
Abacunguwe bazaba bavuye hose, Baramy' Umwami wo mw ijuru.

[4]
Haleluy' amina, Haleluya iteka; Ni twitonda tuzahatura.
Ba maso nezerwa, Kand' ujye wiringira; Maz' uzambar' ikamba ryiza.