Umutima Wanjye Wari Wihebye

[1]
Umutima wanjye wari wihebye, Ibyaha byanjye byantaye mu rwobo,
Ntakambir' Uhoraho ndi mw' isayo, Maz' araz' ankuramo, None ndiho.
Gusubiramo:
Yankuyemo yaransayuye, Maz' ampagarika ku Rutare,
Kand' anyigisha kuririmba, Ndamwogeza, Haleluya.

[2]
Yanyigije hafi ye ku Rutare, Nimpaguma ntabwo nzongera kugwa,
Byatumy' intambwe zanjye zishikama, Nzahaguma nzahambikirw' ikamba.

[3]
Niwe wanyiishij' indirimbo nsya, Nyiririmba ku manywa na nijoro,
Ubu nibereye mu mudendezo, Nzakomeza nsingiz' Uwankijije.

[4]
Nzaririmb' ibitangaza bya Yesu Nzamusingiza bose babimenye,
Nzajya ndirimb' agakiza k' iteka, Kugez' ubwo bose bameny' Imana.