Nta Nshuti Nziz' Ihwanye Na Yesu

[1]
Nta nshuti nziz' ihwanye na Yesu; Nta n' imwe! Nta n' imwe!
Nta wundi wabasha kudukiza; Nta wundi! Nta wundi!

Gusubiramo:
Yes' az' ibiturushya byose;
Azabana natw'iteka.
Nta nshuti nziz' ihwanye na Yesu;
Nta n' imwe! nta n'imwe!

[2]
Nta nshut' ibahw' ikomeye nka we; Nta n' imwe! nta n' imwe!
Nyamara nta wiyoroshya nka we; Nta n' umwe! nta n' umwe!

[3]
Nta kanya na gato tutabana; Ye nta ko! ye nta ko!
Nta jororyira tutari kumwe; Ye nta ryo! ye nta ryo!

[4]
Mbese har' uwo yigez' ahana? Nta n' umwe! nta n' umwe!
Mbese har'umunyabyah' aheza? Nta n' umwe! nta n' umwe!

[5]
Harihw' impano yahwana nawe? Nta n' imwe! nta n' imwe!
Mbesehar' uwo yavuts' ijuru? nta n' umwe! nta n' umwe!