Ungumane

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ungumane

[1]
Ungumane ko bugiye kwira,
Haj' umwijima Mwam' ungumane.
Ubwobagenzi banjye bansiga,
Nkaba jyenyine, Mwam' ungumane.

[2]
Mur' iyi si byose birashira,
Nta munezer' uhaba na hato;
Ntakidapfa, nta kidahinduka;
Wow' udahinyuka, ungumane.

[3]
Mwami niwe nshak' iteka ryose.
Nta moshya ntsinda tutarikumwe.
Nta wabasha kunyobora nkawe.
Mwam' iteka ryose, ungumane.

[4]
N' ungumana, nta mubisha ntinya;
Ishavu rizab' umunezero;
Imbori z' urupfu zizashira;
Ntabwo ntazanesha n' ungumana.