Nicay' Imbere Ya Yesu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nicay' Imbere Ya Yesu

[1]
Nicay' imbere ya Yesu, Mpaboner' ihumure;
N' ahantu h'igikundiro; Icyampa nkahibera.
Iyo nicay' imbere ye, Nimenyah'ubugoryi;
Kumuhang' amaso ni byo, Bimpa gukiranuka.

[2]
Kwicar' imbere ya Yesu, Nta mahirw' arut' ayo;
Niho nsig'ibimbabaza, Nkumva nduhutse rwose.
Iyo nicay' imbere ye, Nkundakumuganyira;
Naw' ababarana nanjye, Maz' akampumuriza.

[3]
Yesu mp' umugisha wawe; Dore, Ndategereje;
Ndeban' imbabazizawe, Menye k' unyitayeho.
Mp' umutima wawe, Yesu; Nyezankubonerere;
Bigaragarir' abandi, Yuko mporana nawe.