Jy' Uganza Mwami w' Iteka

[1]
Jy' uganza Mwami w' iteka, Bose bakuramye!
Nimuzan' ikambary' ubwami bwe, Ab' Umwami wa bose!
Nimuzan' ikamba ry' ubwami bwe, Kw' ari we Mwami wa bose.

[2]
Batowe mwe b' Israeli, Mwa nkehwe mwe nkeya,
Muramy'ubakirish' imbabazi, Ab' Umwami wa bose!
Muramy' ubakirish' imbabazikw' ari we Mwami wa bose.

[3]
Amoko yose yo hasi, N' imiryango yose,
Bose bajye bamwubaha cyane! Ab' Umwami wa bose.
Bose bajye bamwubaha cyane! Kw' ari wemwami wa bose.

[4]
Muze tumuririmbire, Tumupfukamire,
Tumusingize no kumushima, Ab' Umwami wa bose.
Tumusingize no kumushima, Kw' ari we Mwami wa bose.