Yesu Mukunzi Wanjye

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Mukunzi Wanjye

[1]
Yesu mukunzi wanjye, Mpa kuguhungiraho.
Ubw' umurab' usuma,N' umugar' ugwa cyane,
Umpishe mukize we! Kugez' ah' uhitira.
Unyobor' ahikinze, Nuk' unkiz' unyakire!

[2]
Nta bundi buhungiro, Mwam' unyirokorere!
Ntunzibukire rwose,Komez' ujy' undengera!
Nkwizigire wenyine, Ni wow' ump' imbaraga,
Uhashy' abanzi banjye, Simpugane na hato.

[3]
Ngushime Mwami Yesu, K' utagir' icy' unyima,
Usindagiz'urushye, N' urway' uramukiza;
Urera bihebuje, Ntabwo ngutunganiye,
Ndi mubi bikabije, Wow' urakiranutse.

[4]
Ubabarira cyane, Kand' imbabazi zawe,
Zirut' ibyaha byanjye.Nyeza nkomeze nere,
We soko y' ubugingo! Nkundira nkuvomemo!
Unyuzur' umutima, Nzagere ku bugingo.