Wibuk' Imigisha Wahawe

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Wibuk' Imigisha Wahawe

[1]
N' ubwo waterwa n' amakuba menshi, maz' akagutera kwiheba cyane,
Ibuk' imigisha yose wahawe, Ibyo yakoze biragutangaza.

Gusubiramo:
S. na A.:
Wibuk' imigisha wahawe, Wibuk' imigisha y' Imana,
Imigisha Iman' iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.
T. na B.:
Wibuk' imigisha ' gisha wahawe, Wibuk' imigisha
' gisha y' Imana, Imigisha yose Iman' iguha,
Ibyo yakoze biragutangaza.

[2]
Uhor' uremerewe n' amaganya, Umusarab' urakuremereye,
Ibuk' imigisha yose wahawe, Uhor' ubiririmb' uko bukeye.

[3]
N' ubon' abandi bafit' ubutunzi, Wibuk' ubwo Yesu yasezeranye,
Wibuk' imigisha yos' utagura, Ingororano yaw' iri mw' ijuru.

[4]
N' ubwo wab' utewe n' impagarara; Ntizizaguhagarik' umutima,
Wibuke k' ufit' abamarayika, Bazakurinda baguhumurize.