Nzasa Na Yesu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nzasa Na Yesu

[1]
N' ubw' ibyiza by' isi byancuka, Nzasa na Yesu,
Ntacyo mw' isi kizampindura, Nzasa na Yesu.

Gusubiramo:
Nzasa na Yesu rwose,
Niyo ndirimbo yanjye,
Ndi hanze n' imuhira,
Nzajya nsa na Yesu.

[2]
Nabohow' ingoyi, Nzasa na Yesu,
Nzarushaho kumukorere, Nzasa na Yesu.

[3]
Naba mw' isi cyangwa mw' ijuru, Nzasa na Yesu,
Nzahora mbyamamaz' iteka, Nzasa na Yesu.

[4]
Kugira ngo nzajye mw' ijuru, Nzasa na Yesu,
Kuko nifuza kuzashimwa, Nzasa na Yesu.