Yesu Ntabwo Yakwanga

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Ntabwo Yakwanga

[1]
Yesu ntabwo yakwanga, n' ubw' ur' umunyabyaha,
Niwe nshuti ihebuje, Ntazanga kukwakira,
Imana yatanze Yesu, Kugirango ducungurwe,
N' ubwo wamuhemukiye, Ntazanga kukwakira.

[2]
N' ubw' ujy' umugayisha, Ntazakwirengagiza,
Niwe nzira n' umucyo, Ntazanga kukwakira,
Azagusendahw' ibyaha, maz' usigar' utunganye,
Azagukiz' urupfu, Ntabw' azakwirengagiza.

[3]
Ngaho ngwin' utiganda, Ntazanga kukwakira,
Gana ku musaraba, Ntazanga kukwakira,
Numara gusanga Yesu, Ntuzasubira mu byaha,
Ngwino uhabw' ubugingo, Butagir' iherezo.