Yesu Niwe Niringira

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Niwe Niringira

[1]
Yesu niwe niringira, Niwe butunzi bwanjye,
Nzakwishingikirizaho, Kugez' igihe nzapfa,
Ni wowe umbeshejeho kuko ump' amahoro,
Ni wow' ump' umunezero, Ur' ubuzima bwanjye.

[2]
Niba bikwiriye kureb' umusaraba wawe,
Ngira intungane nkunde amategeko yawe,
Ntawe unaniza ngw' akor' ibyo adashoboye,
Ntacyo wasaba ng' umuntu abon' icyakwitura.

[3]
Njye ndashaka kugendera mu mucyo wawe Yesu,
Ngo nzazuke nigira iwawe mw' ijuru heza.
Aho niho hari igihugu nzabamw' iteka,
Niho Yesu azanyakira ari mu ngoro ye.