Yesu Ni Umukiza Wanjye

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Ni Umukiza Wanjye

[1]
Yesu n' Umukiza wanjy' utangaje, Kuk' andutira byose,
Niwe wampagaritse ku Rutare, Mpaboner' umunezero.

Gusubiramo:
Niwe wampagaritse ku Rutare,
Mu gihugu cy' umutarwe,
Kand' ampisha mu rukundo rwe rwinshi,
Andindish' ukuboko kwe, Andindish' ukuboko kwe.

[2]
Yesu n' Umukiza wanjy' utangaje, Antur' imitwaro yose,
Arankomeza sinzanyeganyega, Kukw' ahor' ambumbatiye.

[3]
Ansesurahw' imigisha nk' ikamba, Anyuzuz' ubugwaneza,
Ndirimba ntikenga nsingiz' Imana, Niyo Mucunguzi wanjye.

[4]
Ninambara kurabagirana kwe, Nibwo nzamusanganira,
Nzajya ndirimbana n' abacunguwe, Indirimbo y' agakiza.