Yesu Ndagukunze Rwose

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Ndagukunze Rwose

[1]
Yesu ndagukunze rwose, Ndakwihaye.
Ingeso mbi zose, Nzanz'uko zingana.
Ni wowe mukiza wanjye mwiza, Nkuyoboke.
Ntabwo nigezekugukunda, Nk' ubu ngubu.

[2]
Ndagukunze kuko wabanje, Kunkunda,
Waranyiguriy' unkiriz' iKalwari.
Ngukundiy' ikamba ry' amahwa, Wahambikiwe,
Ntabwo nigezekugukunda, Nk' ubu ngubu.

[3]
Mperey' ubu ngukunda, Nzageza gupfa.
Nzajya ngusingiz' itekaNgihumeka;
Nah' urupfu ruzanyegurira, Nzavuga nti:
Ntabwo nigezekugukunda, Nk' ubu ngubu.

[4]
Ubwo nzager' aho, Waduteguriye,
Nzajya mpaguhamiriz' itek'iteka.
Nzaguhimbaza nambay' ikamba, Ritunganye;
Ntabwo nigezekugukunda, Nk' ubu ngubu.