Yesu Araduhamagara

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Araduhamagara

[1]
Yes' araduhamagara, Ashaka kudukiza,
Atubwiz' ijwi rye ati: mukristo nkurikira.

[2]
Yes' araduhamagara, Ngo tuve mu by' iyi si,
Araduhamagar' ati: Mukristo nkunda cyane.

[3]
Iyo tunezerewe neza, Cyangwa se tubabaye,
Araduhamagar' ati: Mukristo nkunda rwose.

[4]
Yes' araduhamagara, Mwami turakwitabye,
Duhe kukumvira, Tugukunde kuruta byose.