Urukundo Yes' Ankunda

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Urukundo Yes' Ankunda

[1]
Urukundo Yes' ankunda, Rwatumy' abambwa ku giti,
Kugira ngo nkomeze kubaho, Ntawarurondora.

Gusubiramo:
Yankunz' urukundo rwinshi (urukundo rwinshi),
Yankunz' urukundo rwinshi (urukundo rwinshi),
Urukundo Umukiz' ankunda, Nta warurondora.

[2]
Uburyo yambabarijwe, Yambitsw' ikamba ry' amahwa,
Kugira ngo nkomeze kubaho, Nta wabirondora.

[3]
Mfit' amahoro muri we, Kukw' ansabira kuri se,
Uko yankirishij' amaraso, Nta wabirondora.

[4]
Iyo ndi kumwe na Yesu, Amber' uburuhukiro,
Ibyiringiro mfite muri We, Nta wabirondora.