Urukundo Rw' Umukiza

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Urukundo Rw' Umukiza

[1]
Ubu mpagaz' imbere ya Yesu w' i Nazareti,
Ntangazwa n' ukw' ankunda kandi nandujwe n' ibyaha!

Gusubiramo:
Urukundo rw' Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes' ankunda,
Ruhebuj' ibintu byose.

[2]
Ari mu gashyamb' asenga, Nijye yagiriraga,
Bya byuya by' amaraso yabibize kukw' ankunda.

[3]
Maz' abamarayika baza kumuhumuriza,
Kuko yar' ababajwe n' imibabaro y' abantu.

[4]
Tuzamureb' iteka abazaba bacunguwe,
Duhore turirimba urukundo yadukunze.