Umukiz' Aranyobora

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Umukiz' Aranyobora

[1]
Umukiz' aranyobora, Birampagije rwose.
Sinshidikany'impuhwe ze, Kuko njya nzibonaho.
Amahoro yo mw' ijuru,Yanyuzuy' umutima;
Sinzatinya na hatoya, Kuko Yes' anyobora;
Sinzatinyana hatoya, Kuko Yes' anyobora.

[2]
Umukiz' aranyobora, Akanampumuriza;
Iyo ngeze mumakuba, Ntamvirira na hato;
Bona n' ubwo nateguza, Yandamir'akamfasha;
Ahor' anyitahw iteka, Nta cyo nzamuburana;
Ahor'anyitahw iteka, Nta cyo nzamuburana.

[3]
Umukiz' aranyobora, Niryo humure ryanjye!
Niw'uzampaz' uburame, Njye mpora mmuhimbaza.
Nta cyatuma ntiny'urupfu, Mfit' iryo sezerano;
Nzajya ndirimb' iteka, Nti: Yesuniw' unyobora;
Nzajya ndirimb' iteka, Nti: Yesu niw'unyobora.