Umikiz' Ageze Hafi

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Umikiz' Ageze Hafi

[1]
Umukiza' ageze hafi, Yes' Umukunzi wanjye.
Yazanywe noguhembura; Mwese nimumwumvire.

Gusubiramo:
Nta wuhwany' izina na we,
Rirut' amazinayose.
Nta wusingizwa nka we;
Yesu mwiza rwose.

[2]
Icyubahiro kib' icye; Mutyo twizere Yesu.
Nkund' izina ry'Umukiza; Nkund' izina rya Yesu.

[3]
Izina rye rirankiza, Rikammar' agahinda.
Nta kinezeza nkokumva, Iryo zina rya Yesu.

[4]
N' az' azatugororera, Ikamba ry' ubugingo.
Ubwo nibwotuzicara, Tuvug' iby' agakiza.