Ujyuvug' Ibya Yesu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ujyuvug' Ibya Yesu

[1]
ujy' uvug' ibya Yesu, Inshuti y' ukuri,
Ngwin' uduhumurish' ibyo yagukoreye.

Gusubiramo:
Vuga Yesu gusa, bizakuyobor' iteka,
Iy' ubivug' uririmba, Kandi unasenga.

[2]
ujy' uvug' ibya Yes' uzumv' ubabariwe,
No kubw' ubuntu bwe tuzagera mw' ijuru.

[3]
Sinabura kuvug' iby' umusaraba we,
Nkund' uwo Mukiza, Kuko yanyitangiye.

[4]
Uvug' ibya Yesu, Ntupfush' igih' ubusa,
Kutita ku nshingano, Bitesh' agaciro.

[5]
ujy' uvug' ibya Yesu, N' ubwo wacogora,
Va mu ntege nke zawe, Umwiyegurire.