Ubutumwa Bw' Ubuntu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ubutumwa Bw' Ubuntu

[1]
Ubutumwa b' ubuntu bwanyuz' umutima,
Imana yadutangiy' Umwana wayo.

Gusubiramo:
Ng' umwizera wes' adapf'
Ahubw' ahabw' ubugingo,
Ahubw' ahabw' ubugingo bw' iteka.

[2]
Nkuko Mose yahanits' inzoka ku giti,
Niko Yesu yamanitswe ngo tubeho.

[3]
Numvise yuk' ukor' ibyaha wes' azapfa,
None ndahabutse kubw' ijambo ryawe.

[4]
Yesu ntabwo yaje kuducirahw' iteka,
Ahubwo yaj' atuzaniy' agakiza.

[5]
Mwami ndakwinginz' ongera kwizera kwanjye,
Nakir' iby' ubutumwa bwawe bumbwira.