Tubane N' Umwami

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Tubane N' Umwami

[1]
Tubane n' Umwami, Twumvir' ijambo rye;
Atujyana mu nziranziza,
Tumwumviye rwose. Akabana natwe,
N' abamwizer' uko banana.

Gusubiramo:
Jy' umwumvira, Nta kandi gakiza,
KeretseYesu gusa; Mwizigire rwose.

[2]
Ntihakingirizwa, Nta gicu gikuba,
Byeyurwa no kumwenyurakwe.
Nta shiti n' ubwoba, Bona n' igishyika,
Bimarwa nuko tumwizeye.
[3]
Nta kitubabaza, Nta shavu tugira;
Ni w' uduhembur' imbuzose;
Nta bworo n' isari, Nta n' umubabaro;
Tuzahirwa ni tumwizera.
[4]
Ntabwo twiyungura, Kugir' ibyishimo,
Kugeza ko tureka byose,
Kubw' imbabazi ze; Impan' ajy' atanga,
N' ingororano z' abizeye.
[5]
Tuzajya twishima, Turi kumwe na we.
Tuzagendana na w' iteka,
Tumwumvire rwose; Azajy' adutuma,
Nta cyo tuzaba tugitinya.