Nzinutsw' Ibyo Mw Isi

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nzinutsw' Ibyo Mw Isi

[1]
Nzinutsw' ibyo mw' isi, Mpisemo Yesu!
Sinzifatanya nabyo, Mpisemo Yesu!
N' isi y' umwijima, Nta buruhukiro,
Yesu niwe mugisha, Mpisemo Yesu!

[2]
Wa si we, winshuka, Mpisemo Yesu!
Nzabana naw' iteka, Namuhisemo,
Ibyo mw' isi byose, n' iby' igihe gito,
Bimeneka nk' ibumba, Mpisemo Yesu!

[3]
Iby' iyi si n' inzozi, Mpisemo Yesu!
Niwe umber' umucyo, Mpisemo Yesu!
nashatse kwikiza, Binsubiz' inyuma,
Yesu niwe wanyuze, Niwe mpisemo!

[4]
Ntabwo ntiny' urupfu, Mpisemo Yesu!
Nshaka kubahw' iteka, Mpisemo Yesu!
Ndashaka kugera, Aho nzab' iteka,
Nzaba mu gituza cye, Mpisemo Yesu.