Nzahimbaza Imana

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nzahimbaza Imana

[1]
Nzahimbaz' Imana mfite umutima unyuzwe,
Kubw' urukundo rwawe n' imbabazi wangiriye,
Mfasha mu ntege nke zanjye, unsindire icyaha.
Murikir' umutima wanjye, Nguhimbaze Mwami.

[2]
Mutima wanjye umvira, Wubahe Uwiteka,
Ungarure hafi yawe, Ne kuyoba Mukiza,
Narazimiye, Mvana mu nzira y' urupfu Mwami,
Wampaye ibyiringiro igihe wapfiraga.

[3]
Mfukamye imbere yawe, ngushima Mwami wanjye,
Ndakwinginze Mwami mpa umugisha uyu munsi,
Nkeney' urukundo n' ubuntu biva kuri wowe,
Maz' imibereho yanjye ijy' iguhesh' ikuzo.