Nyagasani, Turakwiragije

[1]
Nyagasani, Turakwiragije, Turagukennye cyane;
Turagire mubwatsi butoshye, Turakwiyeguriye;
Nyagasani, Nyagasani, Niwewaducunguye;
Nyagasani, Nyagasani, Niwe waducunguye.

[2]
Ubu tur' abawe rwose Mwami, Tureban' imbabazi;
Turinde, Tur'umukumbi wawe, Twe guteshuk' inzira;
Nyagasani, Nyagasani, Nyamunekatwumvire;
Nyagasani, Nyagasani, Nyamuneka twumvire.

[3]
Wasezeranye k' uzatwakira, N' ubwo tur' abangizi;
Udufitiy'imbabazi nyinshi, N' ubuntu buhebuje;
Nyagasani, Nyagasani,Turakugarukira;
Nyagasani, Nyagasani, Turakugarukira.