Ntituz' Igih' Azazira

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ntituz' Igih' Azazira

[1]
Ntituz' igihe azazira, Ku manywa cyangwa n' ijoro;
Ahar'azaza bugorobye, Cyangw' umusek' utambitse.
Aratwihanangiririza kubamas' iteka ryose;
Kugira ng' ubw' azatunguka, Azasange twiteguye.

Gusubiramo:
S. : Tumwitegure, Tumwitegure,
Tumwitegure; Dore, Turamwiteguye.

[2]
Ndibuk' uburyo yadukunze, Akaduharira byose;
Yasiz' ubwizabwo mw' ijuru, Yitangira kudupfira.
Azanezerwa n' agaruka, Kujyan'abo yacunguye,
Nib' azasanga bari maso, Bamaze kumwitegura.

[3]
Ayi Yesu Mwana w' Imana, Dor' uz' ibyo ndangamiye;
Nizigiyeko nzakubona, Nkurebesh' amaso yanjye;
N' ubwo bamwe bazaguhunga,Babony' igitsure cyawe,
Jye, nzakuramutsa nk' inshuti; N' ubundagutegereje.