Ntabaza Yesu Iyo Mbabaye

[1]
Ntabaza Yesu iyo mbabaya, Ankiz' imibabaro yanjye,
Mur' iyo mibabaro nt' ampana, Ahubw' arantabara rwose.

Gusubiramo:
Ntaza Yesu, Ntabaza Yesu,
kuko ntacyo nakwishoboza,
Ntaza Yesu, Ntabaza Yesu,
Yesu gusa niwe wamfasha.

[2]
Mu makuba yanjy' arantabara, Kukw' ari we nshuti y' ukuri,
Iyo mutabaj' arantabara, Ankiz' imibabaro yanjye.

[3]
Mbeg' ukuntu iby' isi binshuka, Bikanyosha gukor' ibyaha,
Mbibwire Yesu kand' azamfasha, Niw' uzampa gutsind' iby' isi.