Nta Rindi Zina Nka Yesu

[1]
Nta rindi zina nka Yesu, N' izina rihebuje,
Rihimbar' abo mw' ijuru, N' abakristo bo mw' isi.

Gusubiramo:
Zina (zina) ryiza (ryiza),
Ntarihwanye n' irya Yesu,
Zina (zina) ryiza (ryiza),
Ntarihwanye n' irya Yesu.

[2]
Nta rindi zina nka Yesu, Rimar' imibabaro,
Nta zina ryahwana n' irye, Ndetse no mu mahoro.

[3]
Mfit' ibyiringiro byo kuzamubon' agarutse,
Nizeye kw' azanyakira, Maz' akampumuriza.

[4]
Nib' ashaka ko mukorera mu ruzabibu rwe,
Azampira mu byo nkora, Kand' ahir' ibyo mvuga.

[5]
Nah' urupfu rwanyegura, Kuko nd' umukungugu,
Ntacyo bizaba bintwaye, Niringiy' Umukiza.