Nsingiz' Imana Rurema

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nsingiz' Imana Rurema

[1]
Nsingiz' Imana rurema, Yaremy' imisozi;
Yadendej' inyanjazose, Yahanits' ijuru;
Nsingiz' iyahay' izuba, Kumurika mu munsi.
Ih' ukwezi kubonesha, N' inyenyer' umucyo.

[2]
Nsingiz' ibambe ry' Umwami, Wujuj' is' imyaka;
Yaremeshej'ijambo rye, Ibizima byose.
Mwami mbon' ibitangaza, Byaw' aho ndebahose,
Hano hasi no hejuru, Ntabwo bihinyuka.

[3]
Nta kiriho na gitoya, Kitakwerekana.
Imvura n' izuba biba,Kw' itegeko ryawe.
Uh' ibizima kubaho, Kand' ubitunga byose.
Nta hotwahungir' Imana, Kuko ntahw' itaba.