Nkweguriy' Ubugingo Bwanjye

[1]
Nkweguriy' ubugingo bwanjye, Ng' ubugenz' uk' ushaka Mukiza.
Nweguriy' amaboko yanjye, Ng' uyakoresh' uk' ushaka Mwami,
Ng' uyakoresh' uk'ushaka.

[2]
Nkweguriy' ibirenge byanjye, Bijye bijyan' ubutumwa bwiza,
Nkweguriy' ijwi ryanjye, Ngo rijye rigusingiz' iteka,
Ngo rijyerigusingiza.

[3]
Nkweguriy' akanwa kanjye, Kuzuz' ubutumwa bwawe Mwami,
Nkweguriy' ubutunzi bwnjye, Ntacyo nshaka kwisigaranira,
Ntabwo nagir' icyo nkwima.

[4]
Nkweguriy' imigambi yanjye, Yikoresh' uk' ushaka Mukiza,
Nkweguriy' umutima wanjye, Maz' uwimike m' Ubwami bwawe,
Wimike m' Ubwami bwawe.

[5]
Nkweguriy' urukundo rwanjye, Sinshaka kugir' icyo nguhisha,
Nguhay' impagarike yanjye, Nkweguriy' ibyanjye byose Mwami,
Nkweguriy' ibyanjye byose.