Nkunda Kunguk' Ibya Yesu

[1]
Nkunda kwunguk' ibya Yesu, Kwerekan' imbabazi ze;
Kwunguk'ubwenge bw' ukuri, N' urukundo rw' umukiza.

Gusubiramo:
Nunguk' ibya Yesu, Nunguk' ibya Yesu.
Kwunguk' ubwenge bw' ukuri,
N' urukundo rw' Umukiza.

[2]
Nshishikarir' ibya Yesu, Mmeny iby' ashaka binkwiye.
MwukaWera mfuturira! Mbwir' uko Yesu yankunze!

[3]
Nunguk' ijambo rya Yesu, Mbane n' Umwam' antoneshe;
Numvir'iby' ambwira byose, Mpuze na we muyoboke.

[4]
Meny' iby' ingoma ya Yesu, Menye n' ubwiza bwe bwose.
Menyenukw agiye kwima, Ni we mwami w' amahoro.