Nimbon' Amahoro

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nimbon' Amahoro

[1]
Ni mbon' amahoro yomboka nk' uruzi, Naho naba mfit' ishavu,
Uko mba kose, Njya nkunda kuvuga nti: Nguwe neza mu mutima.

Gusubiramo:
Ni neza (ni neza) ndatuje (ndatuje);
Konguwe neza mu mutima.

[2]
Satani n' antera, Nkagira n' ibyago, Nkomezwa no kwiringira,
Nuko Kristo yabonye ko nd' intebyi; Ni ko kumvir' amaraso ye.

[3]
Nshima cyane kuko mbabariw' ibyaha, Nta na kimwe cyasigaye;
Byabambanywe nawe ku musaraba; Mutima wanjye shim' Umwami.

[4]
Mwami tebuts' umuns' uzagarukamo, Ubw' ibicu bizarundwa,
Impand' ivuze, Umwam' amanuke nti: nguwe neza mu mutima.