Ni Wowe Gusa

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ni Wowe Gusa

[1]
Ni wowe gusa nkeneye, Ntaw' undi Mwami.
Har' undi mfite mw ijuru, Mwam' atari wowe?

Gusubiramo:
Ni wowe (ni wowe),
Ni wowe (ni wowe),
Wanyerets' urukundo,
Ni wowe (ni wowe),
Ni wowe (ni wowe),
Ntaw' uhwanye nawe.

[2]
N' ubwo mfit' inshuti, N' ibyiza byinshi,
utabirimo Mukiza, Nta mumaro wabyo.

[3]
Mbese harih' umutima wuzuy' ineza?
Cyangw' ijwi ryiza nakumva rikampumuriza.

[4]
Iby' isi ntabwo byantanya nawe Mukiza,
Ibyo mur' iy' isi byose, Nta mumaro wabyo.