Nguhay' Umwanya

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nguhay' Umwanya

[1]
Wavuye mw' ijuru usig' ubwami bwawe, Uza mur' iyi si ku bwanjye,
I Betelehemu, Ntiwabonay' icumbi, Kand' ur' Umwami w' abami.

Gusubiramo:
Nguhay' umwanya mu mutima,
Uwiberemw' ibihe byose,
Ndawukweguriye Mwami wanjye,
Uwiberemw' ibihe byose.

[2]
Abamarayika bakuririmbiraga, Bogez' icyubahiro cyawe,
Maz' ugeze mw' isi uvuk' ur' umukene, Wicisha bugufi cyane.

[3]
ingunzu zitahiraga mu myobo yazo, Inyoni zirara mu byari,
Ariko woweho wararaga butunda, mw' ishyamba ry' i Galilaya.

[4]
Wazaniy' abantu Ijambo rihoraho, Ngo rizabah' umudendezo,
Maze barakwanga bakujyan' i Kalvari, Bakwambikiray' amahwa.

[5]
Ubw' uzagaruka mw' ikobe ry' indirimbo, Uje mu cyubahiro cyawe,
Ndifuza cyane yuko wazampamagara, Ut' icar' iburyo bwanjye.