Ndanezerwa Kw' Anyobora

[1]
Ndanezerwa kw anyobora, Arampumurish' ijambo rye.
Mubyonkora, N' aho ngenda, N' ukuboko kwa Yesu kunyobora.

Gusubiramo:
Aranyobora nkanezerwa,
N' ukw anyoboresh'ukuboko kwe.
Nshaka kumukorera neza,
Yuk' ukuboko kwe kunyobora.

[2]
Niba ngir' ishavu ryinshi, Cyangwa nubwo nezerwa cyane.
Mumahoro n' amakuba, N' ukuboko kwa Yesu kunyobora.

[3]
Mwami nshaka ko tubana; Ntabwo nzinuba nitotomba;
Nzagumyanishime cyane, K' ukuboko kwa Yesu kunyobora.

[4]
Ndangij' imirimo yanjye, Nesheje kubw' imbabazi ze;
Ntacyonzatinya n' urupfu, K' ukuboko kwa Yesu kunyobora.