Ndakwifuza Yesu Mwiza

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ndakwifuza Yesu Mwiza

[1]
Ndifuza Yesu mwiza, Ndagukennye cyane,
Nd' umushyitsi n' umwimukira, Singira gakondo,
Ndifuz' urukundo, Rwawe rumpumuriza,
Runyobora ngakomera cyane, Sintezuke.

[2]
Ndifuz' umutima wa Yesu ngo nduhuke,
Ng' untere kumutur' imibabaro yanjye yose,
Ndifuz' Umwuka Wera, Ngw' ambwir' icyo ndi cyo,
arusheho kunyereka Umwana w' Intama.

[3]
Ndakwifuza Yesu, Nshaka kuzakubona,
Ugoswe n' umukororombya ku ntebe ya cyami,
nzahora nezeranywe n' abo wacunguye,
Nzahora ngusingiz' iteka, Ndi kumwe nawe.