Ndagushaka Mukiza We

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ndagushaka Mukiza We

[1]
Ndagushaka Mukiza we! Ntabwo mbasha kwigenza.
Ndifuza k'umpora hafi, Gumy' unyikomereze.

Gusubiramo:
Sinzagir' icyo ntinya,
Umbwiriz' iby'ushaka.
Ntacyambuza kuz' ah' uri,
Ngukurikir' ah' ujya.

[2]
Ndagushaka Mukiza we! Kuko noroshye cyane.
Niw' umbwir'ibinkomeza, Nta wundi mbitezeho.

[3]
Ndagushaka Mukiza we! Aho ndi mur' iy' isi.
Mu muvumbi no kuzuba, Mu bimbabaza byose.

[4]
Ndagushaka Mukiza we! Mbwiriz' ibitunganye.
Ungeze kuri Yor'dani,Umpe no kuyambuka.