Nd' Uwawe, Mwami

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nd' Uwawe, Mwami

[1]
Nd' uwawe Mwami, Ubu nditanze;
Numvis' ubury'udukunda.
Nsingiriz' amabok' untabare,
Njye nibanirenawe.

Gusubiramo:
S.A:
Hafi yawe, Nibyo nifuza;
Ku musarabawawe.
Hafi yawe, Mwami, Tuban' iteka;
Njye nibanira nawe.
T.B:
Hafi yawe cyane, Nibyo nifuza;
Kumusaraba wawe.
Hafi yawe, Mwami, Tuban' iteka;
Njye nibaniranawe.

[2]
Nkwiyeguriye namaramaje,
Nkoresh' umurimo wawe;
Nkwerekejeh'umutima wanjye,
Ng' uhor' ugengwa nawe.

[3]
Kubana nawe birahebuje,
Nibyo bindutira byose.
Iyo mfukamye, Nkakuganyira,
Dusabana nk' inshuti.

[4]
Sinashobora kukurondora,
Ngo mmeny' urukundo rwawe.
Ruzahishurwa turi mw' ijuru,
Aho twateguriwe.