Nakurikiye Yesu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nakurikiye Yesu

[1]
Nakurikiye Yesu mu kibaya akiz' abarwayi,
Ac'iminyururu y' ibyaha no kuruhur' imitwaro.

Gusubiramo:
S.:
Mbega ngo biranezeza gukurikiraYesu,
Akanyoboz' ubuntu bwe akangeza mw' ijuru.

A., T. na B.:
Mbega ngo biranezeza, - rikira,- na Yesu,
Akanyoboz' ubuntu bwe,
'kangeza; Mw' ijuru.

[2]
Namukurikiye ku musoz' igihe yahindurwaga,
Imanairavuga iti: Ur' Umwana wanjye nkunda.

[3]
Namukurikiy' i Kalvari, Agend' atukwa na benshi,
Akomez' inzira y' Umwanzi, Yikorey' umusaraba.

[4]
Nzamukurikira nkiriho, Maz' atume mpora nesha,
Kugez' ubwo nzager' iwacu ahahor' umunezero.