Naguzw' Amaraso y' Intama

[1]
Naguzw' amaraso y' intama, Nshunguzw' imbabazi zayo.
Ubu nd'umwana wayo rwose, Ntaho ntazabyamamaza.

Gusubiramo:
Nkiza (nkiza), nkiza (nkiza),
N' amaraso yawe Yesu.
Mboneza, mboneza!
Nd' umwana wawe rwos' ubu.

[2]
Mpimbaze Yesu wankijije, Nta wuz' uko nezerewe.
Niwe mucyomwiz' unyobora, Ahorana nanjy' iteka.

[3]
Ntabwo mpug' Umukiza wanjye, Njya mutekerez' iteka.
Ntabwondambirwa kumurata, Njya nsingiz' urukundo rwe.

[4]
Nzi ko nzamubonan' ubwiza, Nezerwa n' amateka ye.
Andindanez' aho njya hose, Mmutaramira ndirimba.

[5]
Nizeye kw' ambikiy' ikamba, Mu rugo rwe rwo mw' ijuru.
Mazetuzahoran' iteka, N' abamuyobotse bose.