Nabonye Kuza Kwa Yesu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nabonye Kuza Kwa Yesu

[1]
Nabonye kuza kwa Yesu afit' icyubahiro,
amaze gusenya rwos' ububiko bw' umujinya,
Yadukijije n' ubugi bw' inkot' ityaye cyane,
Niw' utuyobora.

Gusubiramo:
Nasingizwe, Haleluya, Nasingizwe, Haleluya,
Nasingizwe, Haleluya, Niw' utuyobora.

[2]
Namubonye no mu mazu y' abantu benshi cyane,
Bamwubakiramw' ibicaniro nimugoroba,
Nongera kumubon' ac' imanza zitarenganya,
Niw' utuyobora.

[3]
Akomeje guhamagaz' abant' ijwi ry' impanda,
Arateguriz' abantu bose gucirw' imanza.
Mutima wanjye mwitabe vuba unezerewe,
Niw' utuyobora.