Nabony' Umuntu Unaniwe

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nabony' Umuntu Unaniwe

[1]
Nabony' umunt' unaniwe, Kand' agenda yihanganye,
Yikorey' umusaraba, Nyamara ntabwo yari yihebye,
Imibabar' iba myinshi! Arikw' uw' urahebuje!
Mubaz' ikimuh' intege, Ati: Nuko mfit' ibyiringiro.

[2]
Nabony' afite n' intwaro, Arwany' iby' is' ashikamye,
Kand' arwan' amaramaje ngw' azabon' ikamba rihoraho,
N' ubwo yari yarenganye, Ntiyigeze yivovota,
Mubaz' ikimuh' intege, Ati: Nuko mfit' ibyiringiro.

[3]
Nabony' uwasiz' inshuti ze, Bakundaga cyane,
atandukana n' iby' isi, Ahitamw' inzir' imuruhije,
N' ubw' irimw' ibibabaza, Arikw' ariyumanganya,
Mubaz' ikimuh' intege, Ati: Nuko mfit' ibyiringiro.

[4]
Tur' abagenzi mur' iyi si, Y' akaga n' agahinda,
Irimw' ibyago n' urwango, N' ibituro byuzuye mw' abantu,
Kugez' ubwo Krist' azaza, Akarokor' abe bose,
Se, n' iki cyadukomeza, Atar' ibyiringiro bishyitse?