Mutim' Ufit' Intege Nke

[1]
mutim' ufit' intege nke, Harih' uburuhukiro,
N' iwacu hadahinduka, Se ntiwifuza kubayo?

Gusubiramo:
Wa munyantege nke we, Tegereza,
Kandi nturambirwe, B' uretse,
Tegereza, Ntukivovote.

[2]
Ubw' uzatur' umutwaro, Ibyo mw' isi birangiye,
Uzashyikir' agakiza, Tegerez' utivovota.

[3]
Nib' amahw' ari mu nzira, Tekerez' uwayambitswe,
N' ubabara wibuke k' Uwera, Nawe yababajwe.

[4]
Ujy' uhora wihanganye, Ntukibagirwe gusenga,
Harih' ubw' uzaruhuka, Tegerez' utivovota