Murinzi We Menyesh' Igihe

[1]
Murinzi we! Menyesh' igihe! Mbes' iwacu n' imuhero?
At' ijoro ryijimye cyane, Ariko buracya.
Ntukarire, Gumy' ugende, Nturorere kwiringira,
Kugez' igih' uzasohora, Mu muns' uhoraho.

[2]
Murwanyi we! Tyo mbwira nawe! Ansubiza yitonz' ati:
Intambar' igiye gushira, Guma ku rugamba.
Wibabara, Ihangane, Wirek' imirimo yawe,
Kuko tuzabon' ibihembo, Tumaze gutsinda.

[3]
Ndacyabaz' ibyaremwe byose, Binsubiza bitya biti:
Iyi s' igiye guhanguka, Haz' ind' idashira.
Ntukarir' ibimenyetso, Byerekan' aho tugeze;
Kand' ibintu byose byaremwe, Biriteg' impanda.

[4]
Imuhir' ubu ni bugufi, Tunezerwe mu mitima.
Duhumure ko tuzakira, Dushir' agahinda.
Ntukarire tuzabana, Amakub' azab' ashize.
Ntabwo tuzabur' amahoro mu rugo rwa Data.